Byakomeye mu Muziki Nyarwanda! Juno Kizigenza Yiyongereye mu Nkundura Ihanganishije Igisamagwe The Ben na 001 Bruce Melodie

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amafoto yaturutse ku rukuta rwa Instagram rw’umuhanzi Kwizera Bosco uzwi nka Juno Kizigenza, umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda

Muri ayo mafoto, Juno Kizigenza yagaragaye akandagiye umutwe w’inyamaswa y’intare, ku rundi ruhande agaragaza inkweto zizwi nka Timberland (Timba) zifite imisatsi ya derede Aya mashusho yahise akurura impaka ndende ku bakurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange

Benshi batangiye gucyeka ko Juno Kizigenza yaba yinjiye mu ntambara y’amagambo imaze iminsi ivugwa cyane hagati y’abahanzi bakomeye Bruce Melodie uzwi nka 001 na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, bakomeje guterana amagambo binyuze mu ndirimbo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo

Iyi nkundura yatangiye kugaragara ku mugaragaro tariki ya 16 Ukuboza 2025, ubwo aba bahanzi bombi bahuriraga mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Cafreezone mu mbuga ngari y’Umujyi wa Kigali. Icyo gihe, bagarukaga ku gitaramo bateganyaga guhuriramo ku wa 1 Mutarama 2025, cyiswe The New Year Groove, cyari giteganyijwe kubera muri BK Arena

Muri icyo kiganiro, Bruce Melodie yatangaje ko ari “001”, asobanura ko ari we wihariye kandi uwa mbere. The Ben na we mu kumusubiza, yavuze ko ari “One of a Kind”, amagambo benshi bafashe nk’atangije impaka nshya.Nyuma y’aho, Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yise “Munyakazi”, aho mu mashusho yayo yagaragaye ahuha mu mutwe wa The Ben, umusatsi ukavaho, ibintu benshi basobanuye nk’ugushotorana ku mugaragaro

Kugeza ubu, abafana bakomeje kwibaza niba Juno Kizigenza yaba yinjiye muri iyi nkundura ku mugaragaro, cyangwa niba amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ye ari ubutumwa bufite igisobanuro cyihariye bugamije gutuma impaka zirushaho gufata indi ntera mu muziki nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *