Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo nshya “Munyakazi” nyuma ya press conference yabereye muri Car Free Zone

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu karere, Bruce Melodie, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Munyakazi”, igiye kwiyongera ku zindi ndirimbo zakunzwe cyane yakoze mu bihe bishize. Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’uko uyu muhanzi ayitangaje ku mugaragaro muri press conference yabereye mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nka Car Free Zone ahahurira abantu benshi n’itangazamakuru ikaba yari inama itegura igitaramo kizaba ku itariki ya 1yukwezi kwa 1/2026 na the Ben.

Muri iyo nama n’abanyamakuru, Bruce Melodie yasobanuye ko Munyakazi ari indirimbo ifite umwihariko w’amagambo n’injyana, igamije gusetsa no kugaragaza ubuzima bwa buri munsi mu mibanire y’abantu. Yavuze ko yayikoze ashingiye ku nkuru zibera muri sosiyete, cyane cyane ku kubye, ibintu byamugize icyamamare mu muziki w’u Rwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko guhitamo kuyitangariza muri Car Free Zone byari bigamije kwegera abakunzi be no gusangira na bo ibyishimo byo gusohora indirimbo nshya mu ruhame, mu mwanya ufunguye kandi wifashishwa mu bikorwa by’umuco n’imyidagaduro. Abitabiriye iyo press conference bagaragaje akanyamuneza.

Munyakazi yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zirimo YouTube n’izindi mbuga zicurangirwaho umuziki nkuko yari yatangaje ko izagera hanze uyumunsi saa 12:00, aho abakunzi ba Bruce Melodie batangiye kuyakira neza. Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuzahita iba imwe mu zikunzwe cyane bitewe n’uburyo iteguye neza, injyana iyoroheye amatwi n’amagambo aryoshye kandi arimo ubugeni kandi afite icyo yigisha.

Bruce Melodie yavuze ko Munyakazi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi ateganya gushyira hanze muri iyi minsi, ashimangira ko akomeje gushyira imbaraga mu muziki we no gutanga ibyishimo ku bakunzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *