Uyu munsi kuwa 07/07/2025 Bishop Gafaranga agiye kuburana ku bujurire yatanze nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo,
Kuwa 23 gicurasi nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu karere ka Bugesera rwakatiye Habiyaremye z uzwi kwizina rya Bishop Gafaranga iminsi 30 y’agateganyo agahita ajya gufungirwa i ririma mu gihe ategereje kuburana mu mizi urubanza aregwamo n’umugore we Annet Murava.
Nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo Bishop Gafaranga yahise atanga ubujurure
Tubibutse kubyaha aregwa harimo gukubita no gukomeretsa guhoza ku nkeke uwo bashakanye nibindi ibi byose akaba yararezwe n’umugore we Annete Murava uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Gusa nubwo Bishop Gafaranga afunzwe umugore we ntahwema kugaragariza social media ko akumbuye umugabo we ndetse ko amukunda nawe ko yifuza ko ataha.

Annet Murava yagiye yagiye atambutsa ibiganiro kuri youtube ye n’umugabo we yizeza abafana babo ko vubaha Gafaranga aributahe bagakomeza gukorana nkuko byari bisanzwe, uyu mugore aherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Bishop Gafaranga bigaragara ko bayikoze mbere yuko umugabo afungwa,iyo ndirimbo yitwa ku musozi.


aya makuru yizewe 91%
Mbanakubonye pp 🙏👏