Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa cyane uwahoze ari Miss Rwanda, Jolly Mutesi, nyuma yo kugaragara ko yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class G-Wagon 63 (2025), imodoka izwiho igiciro cyo hejuru cyane, gisaga miliyoni 359 Frw. ibi byatumye bamwe babyita ubwirasi ariko we siko bibona kuko bimwongerera agaciro kandi bikagaragaza ko jolly ari umukozi cyangwa munyakazi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye bagarutse ku buryo iyi modoka ihambaye, bamwe babifata nk’ikimenyetso cy’intsinzi no gukunda ibikorerwa n’imbaraga ze, abandi bakavuga ko ari “ubwibone n’ubwirasi” mu gihe benshi bakiri mu buzima bugoye barwana no kubura icyo barya bakavuga ko yagakuyemo agafasha abakene.
Hari n’abavuga ko kuba umuntu w’umunyarwandakazi akorera amafaranga ubwe akaba yarashoboye kwigurira imodoka nk’iyi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere urubyiruko rw’abagore. Icyakora, impaka ziracyakomeje ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abayishima n’abayibona nk’ikimenyetso cy’ikirenga cy’ubutunzi butavugwaho rumwe gusa kugeza ubu jolly we ntacyo arabitangazaho ngo agire icyo avuga.


