FC Barcelona yakomeje kugaragaza ubushongore nubukaka muri La Liga nyuma yo gutsinda Atletico Madrid ibitego 3–1, umukino wabereye kuri Estadio Olímpic Luís Companys ukaba wasize ikipe ya Hansi flick yongera kwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo. Ni intsinzi ifite uburemere bukomeye kuko ije mu gihe Atletico yari imaze imikino 13 idatsindwa, igaragara nk’ikipe ikomeye mu gihugu hose.
Atletico ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 19 ku gitego cya Álex Baena, cyabonetse nyuma yo guhanahana neza hagati mu kibuga no kwihuta kwa ba rutahizamu b’iyi kipe. Gusa ibyishimo ntibyatinze kuko Barca yahise yiganzura umukino, ikoresheje umuvuduko n’ubwenge bwo hagati mu kibuga. Raphinha yishyuriye ab Blaugrana ku munota wa 26 ku mupira mwiza yahawe ku ruhande rw’ibumoso, atsinda igitego cyiza cyashyize abafana mu bicu.
Igice cya kabiri cyatangiye Atletico ishaka gusubiza ibintu ku murongo, ariko Barcelona yakomeje kuyobora umukino mu buryo bugaragara. Dani Olmo yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 65, nyuma yo gutera ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina ritagiye gukorwaho n’umunyezamu Oblak. Atletico yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko uburyo bwinshi bwabo bwagiye bupfira mu myanya y’inyuma ya Barca yakinnye ituje kandi ifatanye.

Umukino wasoje neza cyane kuri Barca ubwo Ferran Torres yatsindaga igitego cya gatatu ku munota wa 90+7, cyashimangiye intsinzi n’umwanya w’imbere ku rutonde rwa shampiyona.
Nyuma y’imikino 15, Barcelona irayoboye n’amanota 37, ikurikirwa na Real Madrid (33, umukino umwe inyuma), Villarreal (32, umukino umwe inyuma) na Atletico Madrid ifite 31.
Ikipe ya Xavi yakomeje “kuzinoba”, mu gihe ikipe ya Diego Simeone ihagaze bwuma byari bimaze ibyumweru byinshi, yahagaritswe mu buryo butunguranye n’aba Catalans bakomeje kwerekana ko barwanira igikombe byimazeyo.

