Mucyo Felicien

Amaso yose kuri CAF nyuma yo gusubika itangwa ry’igikombe cya AFCON 2029–2035

Icyizere cyiyongera mu bihugu byamaze kugaragaza ko byifuza kwakira Igikombe cya Afurika (AFCON) mu mezi ari hagati ya 2029 na 2035, nyuma y’uko inama iheruka ya CAF Exco itafashe umwanzuro wa nyuma. Bihangayikishije abakunzi b’umupira w’amaguru, CAF yafashe umwanzuro wo gusubika itangwa ry’uburenganzira, kugira ngo hakomeze isuzuma ryimbitse ku bihugu byari byamaze gushyira imbere kandidatire…

Soma inkuru yose

Gitisi TSS: Animatrice na Animateur Ibirenge byabo byerekeza mu bucamanza nyuma y’inkoni

Ruhango- Gitisi TSS hagaragaye icyuho mu miyoborere ubwo abanyeshuri bakubiswe kugera bajyanwe kwa muganga , ni Mu gihe kandi ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro bikomeje gufatwa nk’inzira y’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, ku wa 19 Ugushyingo 2025 i Gitisi–Ruhango habaye igisa n’isomo rikomeye kubarezi bitwaza guhana abanyeshuri bakabakubita ndetse bakabakomeretsa, hagaragazwa uburezi bushingiye ku burere bwiza, nyuma y’uko…

Soma inkuru yose

Abanyamuryango ba VIBE bakomeje amahugurwa ku buziranenge ku munsi wa kabiri i Musanze

Amahugurwa y’iminsi ine ku bijyanye n’ubuziranenge akomeje guhuza abanyamuryango ba VIBE mu Karere ka Musanze, aho kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025 hakomezaga umunsi wa kabiri w’aya mahugurwa ari kubera muri Home Inn Hotel. Aya mahugurwa ari gutangwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), Ikigo RICA ikigo cy’igihugu gishinzwe…

Soma inkuru yose

Abanyamuryango ba VIBE batangiye amahugurwa y’iminsi ine ku buziranenge i Musanze

Guhera kuri uyu wa 18 Kanama kugeza ku wa 21 Kanama 2025, Abanyamuryango bakora ibijyanye n’o kongerera agaciro ibikomoka kubuhinzi n’ubworozi ‘VIBE’ batangiye amahugurwa y’iminsi ine agamije kubongerera ubumenyi ku buziranenge bw’ibiribwa n’imikorere iboneye mu bucuruzi. Aya mahugurwa ari kubera mu Karere ka Musanze, muri Home Inn Hotel, ahahurije inzego zitandukanye z’ubuziranenge n’ubuyobozi bukuriye uru…

Soma inkuru yose

Umukozi wa Rwanda FDA n’undi ukora inzoga bari mumaboko atarayabo : ruswa no kumena amabanga y’akazi biravuza ubuhuha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Nsoneye Emmanuel, umugenzuzi muri Rwanda FDA, hamwe na Uwamariya Beatha ufite uruganda rukora inzoga, bombi bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa no kumena amabanga y’akazi. Amakuru aturuka mu nzego z’iperereza avuga ko Nsoneye Emmanuel akekwaho gusaba no kwakira ruswa kugira ngo atange serivisi zerekeye ubugenzuzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa bitunganyirizwa mu ruganda…

Soma inkuru yose

Kim Jong-un burya ntamikino : Premier League izerekanwa muri Koreya y’Amajyaruguru ariko kuri condition mwijambo rye..

Mu cyemezo cyatangaje abantu benshi ku isi, Umuyobozi wa Koreya y’Amajyaruguru, Kim Jong-un, yemeye ko imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza Premier League igiye gutambutswa mu gihugu cye ku nshuro ya mbere. Ariko bikagenda biherekejwe n’amabwiriza akomeye yihariye, agaragaza uburyo iki gihugu gikomeje gukaza umutekano w’amakuru n’ibigaragara ku baturage. Ubuyobozi bwa Kim Jong-un bwatangaje ko imikino…

Soma inkuru yose

K John yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kalisa John, uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ku izina rya K John, akekwaho uruhare mu gusakaza amashusho y’urukozasoni bivugwa ko yerekezaga kuri Yampano, umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi mike undi musore witwa Pazzo nawe afunzwe ku cyaha gisa n’iki….

Soma inkuru yose

Polisi y’u Rwanda Yibukije Abatwara Ibinyabiziga ko Contrôle Technique n’Isuzuma ry’Imyotsi Ari Itegeko Ridasimburwa

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko kubahiriza amategeko agenga imodoka n’imyotsi iva ku binyabiziga ari ingenzi mu kurwanya impanuka no kurengera ibidukikije. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, nk’uko bigaragara ku ifoto yasakajwe, yibukije ko gukoresha Contrôle Technique no gupimisha imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga atari amahitamo, ahubwo ari itegeko rigomba kubahirizwa na buri…

Soma inkuru yose

Inzoga Ziragira: Musanze Polisi yataye muri yombi uwenga inzoga Yahimbwe Ndakubiwe

Ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yamenyaga amakuru , yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwenga no gucuruza inzoga yitwa Ndakubiwe, ariko we akayita “umutobe” mu rwego rwo kuyihisha no kuyigurisha nta bwoba. Uyu mugabo akekwaho kuba amaze igihe akora iyi nzoga…

Soma inkuru yose