Mucyo Felicien

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda nshya yo kuvugurura urwego rw’amabanki hagamijwe gushyira umuturage ku isonga

Kigali – Leta y’u Rwanda yatangije gahunda y’ingenzi yo kuvugurura imikorere y’urwego rw’amabanki mu Rwanda nyuma y’uko isesengura ryihariye ryagaragaje ko uburyo amwe mu mabanki akoramo bugaragaza gushyira imbere inyungu zayo bwite kurusha inyungu z’abaturage kandi aribo baziye . Iyi gahunda iraganirwaho ku mugaragaro kuri uyu wa Kane mu nama irabera muri Kigali Convention Center…

Soma inkuru yose

Perezida Museveni yunamiye Rt. Hon. Raila Odinga, amwita intwari ya Pan-Africanisme

Kampala, 15 Ukwakira 2025Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yihanganishije abaturage ba Kenya nyuma y’urupfu rwa Rt. Hon. Raila Amolo Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, amwita “umurwanyi w’ubwigenge n’intwari y’ubumwe bwa Afurika.”Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, Museveni yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Odinga yamugezeho “n’agahinda kenshi,” ashimangira ko Odinga atari…

Soma inkuru yose

Ijoro niryo ryabo: Kamonyi Ibyo Howo yakoze birenze impanuka

Abatuye mu Karere ka Kamonyi barasaba inzego zibishinzwe Rwandapolice PrimatureRwanda ,RwandaLocalGov, RwandaSouth gushyiraho amabwiriza ahamye agenga ikoreshwa ryumuhanda kumakamyo manini ya Howo, nyuma hari ikamyo yakoze impanuka iteye ubwoba mu masaha y’iva kwishuri ry’abanyeshuri ikabaribata. Ni mu gihe abaturage bavuga ko aya makamyo akora cyane mugihe haba hari urujya n’uruza rw’abantu benshi barimo abanyeshuri, abacuruzi…

Soma inkuru yose

Saint Paul: Abagenerwa bikorwa ba VIBE Project bashishikarijwe gukora no kwizigama nk’inzira nyayo yo kugera ku bukire

Kigali, tariki ya 15 Ukwakira 2025 — Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu cyumba cya 20 cy’ikigo cya Saint Paul, habereye amahugurwa yateguwe n’umushinga Value Added Initiative to Boost Employment (VIBE Project) umushinga ukorera muri PRO-FEMMES TWESE HAMWE,Aya mahugurwa agamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere. Amahugurwa yatangijwe…

Soma inkuru yose

Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Kigali – Kuri uyu wa kabiri nimugoroba, Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Nyakubahwa Aurélie Royet-Gounin, mu ruzinduko rwo gushimangira umubano rwabereye ku cyicaro cya Minisiteri abereye umuyobozi. Ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’ubuhahirane hagati ya Leta y’u Rwanda n’u…

Soma inkuru yose

Abadepite bashimye intambwe MINALOC iri gutera mu kunoza serivisi

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagaragaje ko yanyuzwe n’ibisubizo byatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ku bibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, zirimo izijyanye n’irangamimerere, ubutaka n’izikoresha ikoranabuhanga. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri ubwo Minisitiri Habimana yitabaga Inteko Rusange kugira ngo asobanure ibyagaragajwe mu isuzuma ry’imikorere y’inzego zegerejwe abaturage, hagamijwe kureba…

Soma inkuru yose

Amasomo mashya y’ubuyobozi agiye gushyirwa mu nteganyanyigisho y’Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama

Uyu munsi mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya RDF ryigisha Ofisiye bakuru riri Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yafunguye ku mugaragaro inama yo kwemeza no gutangiza amasomo mashya ajyanye n’ubuyobozi ku rwego rwo hejuru yenda kwinjizwa mu nteganyanyigisho y’iri shuri vuba bidatinze. Iyi nama ifite intego yo gushyigikira gahunda yo kuzamura ireme…

Soma inkuru yose

Impanuka yabereye mu Murenge wa Gacurabwenge yahungabanyije urujya n’uruza rw’imodoka mu muhanda Kigali–Muhanga

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka y’imodoka hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ihungabanya cyane urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu muhanda munini uhuza Kigali na Muhanga. Amakuru aturuka kuri police y,Igihugu ahabereye impanuka avuga ko imodoka ebyiri zagonze zituranye , bituma police iba ifunze umuhanda byagateganyo…

Soma inkuru yose

Vestine na Dorcas batangiye urugendo rwa mbere rwa Canada – “Yebo Tour” igiye guhindura amateka!

Abahanzikazi b’abanyempano mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, berekeje muri Canada ku nshuro ya mbere aho bagiye gukora ibitaramo byiswe “Yebo Tour Canada 2025”, byitiriwe indirimbo yabo ikunzwe cyane yitwa “Yebo”, yashimangiye izina ryabo mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu Karere. Aba bahanzikazi, bakomeje kuzamura ibendera ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza…

Soma inkuru yose