Arsenal mumpuruza namarenga ko ntawuzayihagarika kugikombe ,Mbese ninde uzayihagarika?

Ikipe ya Arsenal irimo kunyura mu mwaka udasanzwe, yerekanye urwego rwo hejuru mu mikino itandukanye yo mu Bwongereza n’i Burayi. Mu mikino imaze gukina, yatsinze 24, inganya 3, itsindwa 2 gusa, ibintu bigaragaza ikipe ifite icyerekezo,ndetse benshi badahwema kuvuga ko iri gutanga amarenga ko igikombe ari icyayo.

Uyu mwaka watangiye Arsenal itanga ubutumwa bukomeye, itsinda Manchester United 1-0 iwayo, igaragaza ko ishoboye gutsinda imikino ikomeye no kwihagararaho mu bihe bigoye. Ibyo byakurikiwe n’intsinzi zidasanzwe zirimo 5-0 yatsinze Leeds, 4-1 yatsinze Tottenham, ndetse na 4-0 yatsinze Atletico Madrid, imikino yagaragaje imbaraga mu busatirizi n’ubwitonzi mu bwugarizi.

Nubwo yatsinzwe na Liverpool (1-0) ndetse na Aston Villa (2-1), Arsenal ntiyigeze icika intege. Ahubwo yahise yisubiza ikizere itsinda imikino ikomeye hanze irimo Newcastle, Everton, Fulham na Burnley, bigaragaza ikipe ishobora gutsinda aho ari ho hose.

Ku ruhando mpuzamahanga, Arsenal yakomeje kwitwara neza itsinda amakipe akomeye nka Bayern Munich (3-1), Slavia Prague (3-0), Club Brugge (3-0) na Olympiacos (2-0), igaragaza ko ifite intego zo kugera kure mu marushanwa y’i Burayi.

Imikino yanganyije na Manchester City, Chelsea na Sunderland yerekanye ubushobozi bwo kwihangana, mu gihe intsinzi yabonetse nyuma yo kunganya Crystal Palace 1-1 hanyuma ikayitsinda penaliti 8-7, yagaragaje imbaraga zo mu mutwe n’ubuyobozi bwiza bw’ikipe.

Umwaka wa Arsenal waranzwe n’imikino ishimishije nk’intsinzi ya 3-2 yakuye i Bournemouth, n’intsinzi ikomeye ya 4-1 kuri Aston Villa, bigaragaza ikipe ihuza ubwiza bwo gukina n’umusaruro uhamye, Ibi kandi bagaruriye ikizere abafana bayo doreko basigaye bavuga ko mugihe Arsenal irakina batagihangayika ahubwo bigira mukazi bakaba bizeye ko baza kuva mukazi ikipe yabo yatsinze .

Muri rusange, ibyakozwe na Arsenal muri uyu mwaka ntibishingiye ku manota gusa, ahubwo bikomeje no kuba guca agahigo ndetse ni inkuru y’ikipe ikura, ifite icyerekezo, ishoboye gutsinda mu bihe bigoye kandi igaharanira intsinzi mu marushanwa yose yitabiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *