Amateka mashya muri Hip Hop nyarwanda TAFF GANG Yiyunze nabakunze ba HIP HOP Young Grace yunamiye Jay Polly

Tariki ya 26 Ukuboza 2025, ahagana saa 7:00 z’ijoro, abakunzi b’umuziki wa Hip Hop n’abandi batandukanye batangiye kwerekeza kuri Zaria Court, inyubako iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, hepfo ya Petit Stade. Kuva ku bato kugera ku bakuru, mu byiciro byose birimo abayobozi n’abayoborwa, bose bari bahuriye ku gikorwa cyari gitegerejwe na benshi: igitaramo “Icyumba cya Rap” ku nshuro ya kabiri

Iki gitaramo cyari cyarabanjirijwe kubera muri Camp Kigali, ariko kuri iyi nshuro cyari cyazanywe i Zaria Court, aho handikiwe amateka mashya mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop. Abaraperi barenga 10 barimo Riderman, Logan Jo, Kenny K-Shot, Bull Dog, Bushali, Fireman, PFLA, Fifi Ray, Young Grace, Bruce The Fast, Jay C Ambassador, Danny Nanone na Zeo Trap bari biteguye gususurutsa abakunzi babo

Iki gitaramo cyari gifite umwihariko udasanzwe, cyane cyane ku itsinda rya TAFF GANG ryari rikumbuwe n’abatari bake, kuko ryaherukaga kugaragara riri kumwe uko ari bane, nyuma y’aho Jay Polly, umwe mu bari barigize, yitabye Imana. Ibi byatumye benshi bategereza iri joro bafite amatsiko menshi n’amarangamutima adasanzwe Igitaramo cyari kiyobowe n’abashyushyarugamba babiri ari bo MC Taikun Ndahiro na MC Anita Pendo, nubwo cyasoje kiyobowe na MC Anita Pendo. Ku rubyiniro habanje kugaragaraho abahanzi bakizamuka batanga icyizere cy’ejo hazaza ha Hip Hop, bakurikirwa n’abahanzi bamaze kubaka izina

Fifi Ray ni we wabimburiye abandi, agaragaza ko n’ubwo yari ubwa mbere ataramiye abakunzi ba Hip Hop bo mu Icyumba cya Rap, yari yiteguye bihagije. Yakurikiwe na Young Grace, wahinduye isura y’igitaramo nyuma yo kunamira Jay Polly, bituma n’abari basinziriye bongera gukanguka.Nyuma hakurikiyeho abahanzi bakora mu njyana ya Trap barimo Bruce The Fast, Kenny K-Shot na Zeo Trap, basize inyubako ya Zaria Court yumvishe umudiho w’ijwi rya Trap. Haje gukurikiraho Jay C Ambassador, wamurikiye Abakunzi ba HIP HOP Abana be Nabo Batangiye Urungendo rwo Gukora Umuziki Riderman, Danny Nanone na Bushali, bakomeza gususurutsa imbaga yari yakubise yuzuye

Ahagana saa 1:50 z’ijoro, MC Anita Pendo yasabye abari bitabiriye igitaramo gucana amatara ya telefoni zabo, bitegura kwakira TAFF GANG. Aho ni ho amateka mashya yandikiwe kuri iri tsinda. Habanje kugaragara Bull Dog, akurikirwa na PFLA na Fireman, maze haza gutungura benshi Green P (PFLA) waje yambaye nk’ugiye mu bukwe, agaragaza ko yiteguye kongera kwereka abakunzi be ko akiri wa muraperi Bamenye kandi atazongera kubatenguha

Iki gitaramo cyaranzwe n’ituze n’umutekano usesuye, by’umwihariko kubera ko cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ndetse n’abandi bo mu nzego zitandukanye. Mu rwego rw’imyidagaduro, harimo amazina akomeye arimo Alex Muyoboke, Isimbi Christelle, Yampano, Burikantu na Buringuni, Sky2 Wabagahe, Kamaro, Bennoview, David Bayingana, ndetse n’abasanzwe bazwi muri Gen Z Comedy barimo Umushumba na Rumi.Igitaramo Cyari Cyateguwe na company ma AFRICA Isanzwe igitegura cyasojwe saa 2:14 z’ijoro, gisiga Cyanditse amateka mashya mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop, aho TAFF GANG yongeye kwiyunga n’abakunzi bayo, bikaba ikimenyetso cy’uko Hip Hop nyarwanda ikomeje gutera imbere no kwandika amateka adasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *