Alyn Sano Yeruye Avuga ku busugi bwe, Ubuzima bwe bwite no Kuri Perezida Paul Kagame Nibindi byavugishije abatari bake

Mu kiganiro gikunzwe na Benshi, Alyn Sano yagarutse ku buzima bwe bwite, Ibikorwa bye byamuzika, amateka afitanye n’ibihugu bitandukanye ndetse n’ibibazo byashyize benshi mu rujijo Umuhanzikazi Alyn Sano Shegnero, umwe mu bafite ijwi rikomeye mu muzika nyarwanda, yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’ikiganiro yagiranye na Muyango kuri YouTube. Muri iki kiganiro cyarebwe n’abarenga 30,000 mu masaha make, Alyn Sano yeruye ku ngingo zitandukanye zirimo imibanire ye, amateka afitanye n’ibindi bihugu, imideli, imico ye ndetse n’ibibazo bikomeye birimo no kumubaza Abasore amaze Gukundana Babo

Alyn Sano w’imyaka 30 y’amavuko, nk’uko tubikesha Wikipedia, yavutse ku itariki ya 10 Ukwakira 1995. Ni umwe mu bahanzikazi b’abanyarwandakazi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki kubera ijwi rye rikomeye n’imyitwarire idasanzwe Iki kiganiro cyabaye ku itariki ya 9 Ukuboza 2025, guhera saa 7:00 PM, cyari kimaze kugira abarebye basaga 30,000 n’ibitekerezo birenga 200 ubwo twandikaga iyi nkuru.Muyango, uzwi mu biganiro akora kuri YouTube, yaganiriye na Alyn Sano ku ngingo nyinshi zitandukanye, zirimo impamvu akunda kujya muri Kenya, amateka ye n’imico ye ku giti cye

Ku bijyanye n’Ingendo muri Kenya

MUYANGO:”Pfashe passport yawe nasangamo kashe zingahe zo muri Kenya?

ALYN SANO:”Nk’uko wasangamo n’izindi zo mu bindi bihugu, ariko izo muri Kenya ni nyinshi.”

MUYANGO yakomeje amubaza impamvu Akunda kujya muri Kenya, maze Alyn Sano amusubiza ati:”Njyewe mfite amateka na Afurika.”Nubwo atashatse kubivugaho byinshi, yemeje ko Kenya ari kimwe mu bihugu Ajyamo cyane kuko ahakoresha imisatsi n’andi maservices atandukanye.–

Ku bijyanye n’imisatsi

MUYANGO:”Muri Kenya ni ho basuka neza kurusha aha?

“ALYN SANO:”Ngaho njyende bagusuke ibi bisuko nasutse.”Aha yemeje ko abahanga bo muri Kenya bamutunganya neza kurusha uko bimukorerwa mu Rwanda

Ikibazo cyavugishije benshi

MUYANGO:Ese uri isugi?yageze no ku bibazo bikomeye, birimo kumubaza niba akiri isugi (niba atarakora imibonano mpuzabitsina)

ALYN SANO, adaciye ku ruhande, yasubije ati:”Ninde urikubaza ibyo? None se mama yaba aroga?”Avuga ko Muyango akwiriye kumusaba imbabazi kubera icyo kibazo kitari gikwiye

Alyn yasobanuye ko akiri muto yigeze kunywa inzoga ariko zamunanizaga, akazireka. Nyuma yaje kongera kuzinwaho Bitewe Nabimemwe mubibazo yabazwaga Akabitsindwa MUYANGO:”Mu byamamare byo mu Rwanda, ni nde wifuza gusohokana na we?”ALYN SANO:”Ni Kagame, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”Yongeyeho ko bizaba vuba

MUYANGO: Hagati ya Bruce Melodie na The Ben, ni nde wahitamo gukorana na we Indirimbo Mbere baramutse babikwemereye bombi icyarimwe

ALYN SANO:”Nahitamo Bruce Melodie.

Uyumuhanzikazi Kandi Yemeje ko Umuntu wamuhaye Impano Ikomeye Ari MAMA we Naho ALYN SANO Yitangarije ko Umuntu amaze Guha Impano Irenze izindi Ari Umusore Yakunze Akamuha Umutima we ALYN SANO Wifuza Kubyara Umwana Ariko ntakozwe Ibyo Gushaka bizarangira gute? Yavuze ko Gushaka kwe Ari IMANA Ibizi Abonera no Kuvuga ko Nawe Ubwe Adasobanukiwe niba Afite umukunzi cg ntawe Afite Uyumukobwa Uvuga ko Amaze Kuva murukundo n’Abasore 3 Avuga ko Ntarukundo rutarimo Amafaranga

Iki kiganiro cyagaragaje Alyn Sano nk’umuntu uvuga ibyo atekereza adatinya, ufite icyizere, kandi udakunda ibintu byo guhisha ubuzima bwe bwite. Ni umwe mu bahanzi b’abanyarwandakazi bakomeje kwigaragaza mu ruhando rwa muzika, kandi ukuntu yavuganye na Muyango byongeye kumushyira mu itangazamakuru no mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *