Ahari amateka hasigaye ivumbi: Igice cyamateka Cya white House cyashyizwe hasi.

Amakuru aturuka i Washington D.C. yemeza ko igice cy’Iburasirazuba gikunzwe kitwa (East Wing) cy’inyubako ya White House cyamaze gushyirwa hasi , mu gihe ibikorwa byo gukuraho ibyasenyutse byatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba White House.

Uwo muyobozi, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ibikorwa byo gusenya byarangiye mu mutuzo kandi nta mpanuka yabaye, ashimangira ko ubu imbaraga zose ziri gushyirwa mu gukuraho ibikoresho byasenyutse no gutegura ahazashyirwa indi nyubako. Ati: “Imirimo yo gusenya East Wing yarangiye neza, ubu turimo gukuraho ibyasigaye kugira ngo dutegure icyiciro gikurikira cy’iyubakwa rishya ry’inyubako nini kandi ikoresha ikoranabuhanga ryimbitse kandi rigezweho.”

Igice cya East Wing, cyubatswe mu mwaka wa 1942 mu gihe cya Perezida Franklin D. Roosevelt, cyakoreragamo ibiro by’Umufasha wa Perezida ndetse n’ibindi biro bikuru byi byicaro by’abakozi batandukanye. Cyari kimaze igihe gikunze kuvugwaho kuba gikuze kandi cyashaje cyane, hakaba hari hashyizweho gahunda yo kucyubaka bundi bushya mu rwego rwo guhesha agaciro amateka ya White House no guhanga ahantu hihariye hakwiranye n’ibikenerwa muri iki gihe.

Abashinzwe ibikorwa bya tekiniki bavuga ko uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitari munsi ya bitatu, aho mu minsi iri imbere hitezwe gutangira gushinga inyubako nshya ndetse no gukoresha ibikoresho birengera ndetse bikita kubidukikije mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka ihumanya.

Bamwe mu banyapolitiki ndetse n’abasesengura iby’inyubako za Leta bashimye iki gikorwa, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu gusana no kuvugurura ahantu hafite amateka akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubuyobozi bwa White House bwatangaje ko ibikorwa byo gusana no kubaka bundi bushya bizamara igihe kigereranywa n’imyaka irenga ibiri cyangwa munsi yayo, kandi muri icyo gihe serivisi zikorera muri East Wing zizimurwa by’agateganyo mu bindi bice bya White House kugirango ubuzima bukomeze nkuko byari bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *