Nyamasheke: Abanyerondo bafashwe barimo kwiba aho bari bashinzwe gucunga umutekano

Mu gace ka Banda, umurenge wa Rangiro, akarere ka Nyamasheke, habaye ikibazo cyatangaje benshi nyuma y’uko abanyerondo babiri bo mu irondo ry’umwuga bafashwe n’abo bakoranaga barimo kwiba ni mugihe kandi aho bibye ari centre bakoreragamo bashinzwe umutekano wamaduka arimo kandi no kubungabunga umudendezo wiyo centre .

Abafashwe ni Ndayishimiye Elie na Dusingizimana Emmanuel, bombi basanzwe bashinzwe kurinda santere y’ubucuruzi ya Banda. Mu gihe bari ku kazi, bagenzi babo babasanze mu iduka ry’uwacuruzi aho bari batangiye ibikorwa byo kwiba, bahita babashyikiriza inzego z’umutekano ngo bari batangiye gusahura ibikoresho ndetse nibicuruzwa byo mwiryo duka .

Nyuma y’ifatwa ryabo, bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri ibyo baha bashinzwa kugirango ubutabera bukore akazi kabwo. Inzego z’umutekano zavuze ko iki ari igikorwa kigaragaza ubukundamugayo gikwiye kwamaganwa ndetse hakajya habaho gushishoza muguhitamo abanyerondo ariko kandi ababifatiwemo bagahanwa, kuko gikorwa n’abantu bari bafite inshingano zo kurinda abaturage n’ibyabo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagaragaje ko ari isomo rikomeye rigomba gufasha abandi banyerondo ndetse n’abaturage muri rusange, kuko umutekano ushingira ku kwizerana n’ubunyangamugayo. Basabye ko abashinzwe irondo bakomeza kubungabunga ikizere abaturage babagirira aho kugitesha agaciro.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba aba bagabo bari bafite abandi bafatanyije cyangwa niba ari igikorwa bakoze ubwabo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *