Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, rwatangaje ko rwafashe abantu bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage mu biro by’Akagari ka Munanira I, mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge.
Abo bafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo ikiri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uyu muturage yagaragaye mumashusho aterurwa ,ahutazwa ndetse yinjizwa mukagari atangira gukubitwa cyane ari nako ataka cyane bitewe ninkoni yakubitwaga aho we yatabazaga avugako atari umujura mugihe abandi bo bamukubitaga bamushinza ubujura ,ikindi kandi nuko mukumukubita byagaragaye ko bamukandagiraga kugakanu aribyo benshi babona nkubunyamaswa kandi bitagakwiye.
RIB yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo, cyane cyane igihe umuntu abyitwaza kubera umwanya afite cyangwa akazi akora, kuko ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko. Yibukije ko nta muntu ugomba gukoresha nabi inshingano ze cyangwa se kuyobya ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Iki kigo cyashimangiye ko kizakomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo hubahirizwe amategeko no kurinda abaturage ibikorwa byose bibangamira umutekano n’uburenganzira bwabo.



