Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko mu gihe uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaba abashije kurangiza ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa Congo, azaba uwa mbere mu gushyigikira ko ahabwa igihembo cy’amahoro ku Isi kizwi nka Prix Nobel.
Tshisekedi yavuze ibi mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu ntara za Kivu, aho imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka myinshi ihungabanya abaturage, ikica abasivili, igasahura ndetse igatera ubuhunzi mu baturanyi barimo u Rwanda, Uganda na Tanzania.
Yakomeje agira ati: iyi ntambara imaze imyaka irenga 31. Uyu munsi Perezida Trump nayirangiza, nzaba uwa mbere uzatora ko ahabwa Prix Nobel.”
Aya magambo ye agaragaza icyizere gishyirwa mu bikorwa by’ubuhuza mpuzamahanga bishobora kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo, aho ikibazo cy’umutekano gikunze gukomereza ku mutekano n’iterambere by’akarere kose.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Tshisekedi yivugira aya magambo ari ikimenyetso cy’uko hakenewe uruhare rw’ibihugu bikomeye n’abayobozi bafite ijwi rikomeye ku rwego rw’Isi kugira ngo ikibazo cya Congo gishakirwe umuti urambye.
Ese ni izihe ngaruka zaba ku karere
Mu gihe icyibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo cyakemuka binyuze mu bufatanye bw’abayobozi mpuzamahanga barimo Trump cyangwa abandi, byagira inyungu zikomeye mu karere kose k’Ibiyaga Bigari:
- Kudeta ku bukungu bw’akarere – Ubucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari muri Congo, u Rwanda, Uganda n’ibindi bihugu byegeranye byiyongera, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imihanda y’ubwikorezi.
- Ubuhunzi bugabanuka – Kuba intambara yahagarara byatuma ibihumbi by’impunzi zisubira mu gihugu cyazo, bikagabanya umuzigo w’ibihugu byakiriye impunzi.
- Imibanire myiza hagati y’ibihugu – Hashobora kuzamuka icyizere n’ubufatanye mu by’umutekano, ubukungu no mu mikoranire y’akarere.
- Uruhare rw’Isi yose – Byakwerekana ko umuti urambye w’ikibazo cya Congo udashobora kuboneka gusa mu nzego z’imbere mu gihugu, ahubwo usaba ubufatanye bwagutse bw’akarere n’amahanga.
benshi bemezako ikikibazo kitarangizwa ngo bikunde ariko basa nkabavuga ukuri kuko na president wicyo gihungu nawe yabishimanyiye aho yavugaga aramagambo,gusa bigomba guhagarara,Twitege iki kuri Trump? ese arayirangiza koko? Reka tubitege amaso.


