Kuri uyu wa Mbere, ku bufatanye bwa Vision Jeunesse Nouvelle na Unity and Reconciliation Commission (CNUR), abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mu igororero rya Nyamasheke bahawe ikiganiro kigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Muri iki kiganiro, abagororwa basabwe guharanira kongera kuba ab’umumaro mu kubaka igihugu igihe bazaba barangije ibihano byabo, bakagira uruhare mu guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda, bakirinda ibikorwa byose bishobora gusubiza igihugu mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abitabiriye banibukijwe ko ari inshingano ya buri Munyarwanda gufasha mu gukomeza kubaka igihugu gitekanye, gituwe n’abaturage babanye mu mahoro, bubahana, bakirinda amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.
Ibi biganiro biri mu bikorwa bigamije gufasha abari kurangiza ibihano bafungiranywe kugira ubumenyi n’imyumvire ibafasha gusubira mu muryango Nyarwanda bafite indangagaciro z’Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudahemuka ku gihugu.


