Ku wa 17 Nzeri 2025, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasohoye amabwiriza mashya asobanura neza inzego n’abantu bemerewe kwakira ubwishyu mu mafaranga y’amahanga harimo n’amadolari ya Amerika (USD). Ni ingamba igamije kunoza imicungire y’ifaranga ry’igihugu no gushyira umurongo mu mikorere y’isoko ry’imbere mu gihugu.
Nk’uko BNR yabisobanuye, kwakira ubwishyu mu mafaranga y’amahanga byemewe gusa ku bigo bikora ubucuruzi mpuzamahanga bikorana n’abakiriya bo hanze, amahoteli n’amacumbi yakira abashyitsi baturutse mu mahanga, ibigo by’ingendo zo mu kirere (airlines) n’ibindi bigo bitanga serivisi mpuzamahanga. Amabanki n’ibigo by’imari byemewe na BNR nabyo biri mu bemerewe kwakira amafaranga y’amahanga kimwe n’ibindi bigo byihariye byahawe uburenganzira n’iyi banki.
BNR yanibukije ko ubwishyu bwo mu gihugu imbere bugomba gukorwa mu mafaranga y’u Rwanda (RWF), kugira ngo bifashe mu kurengera agaciro k’ifaranga ry’igihugu no gushyigikira ubukungu bw’imbere mu gihugu. Aya mabwiriza mashya aje mu gihe u Rwanda rukomeje kongera ibikorwa by’ubukerarugendo, ubucuruzi mpuzamahanga n’ishoramari, aho gucunga neza ikoreshwa ry’amafaranga y’amahanga bifatwa nk’ingenzi mu kubungabunga umutekano w’imari n’ubukungu bw’igihugu.


