Depite Mukabunani Christine, umwe mu bahagarariye abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko atishimiye uburyo bamwe mu banyapolitiki bo mu Nteko y’u Burayi (European Parliament) bashaka kugaragaza ko aribo bahagarariye ijwi ry’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yagize ati: “Ntabwo dushaka ko @Europarl_EN ivugira opposition y’u Rwanda kuko natwe tuzi kuvuga.”
Ibi yabivugiye mu gihe hakunze kugaragara ibitekerezo bitandukanye bituruka mu Nteko y’u Burayi, bigamije kunenga politiki n’imiyoborere y’u Rwanda. Mukabunani yasobanuye ko u Rwanda rufite uburyo bwubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, haba mu ishyaka riri ku butegetsi cyangwa mu mashyaka atavuga rumwe na yo.
Yongeyeho ko ari ngombwa ko amahanga yubaha ubusugire bw’ibihugu ndetse n’amahitamo yabyo mu miyoborere. Yibukije ko abanyarwanda bazi kwivugira ibibakorerwa kandi bafite inzego zemewe zibahagararira.
Ibi bisubizo bya Mukabunani bishimangiye ko Abanyarwanda bafite ijwi ryabo kandi bashoboye kugaragaza ibitekerezo byabo nta mpamvu yo kugira undi ubavugira. Ibi ni nko gukebura bamwe mu banyapolitiki bo mu Burayi bashaka kugaragaza ko aribo bafite uburenganzira bwo gusobanura uko opozisiyo nyarwanda ibayeho.

