Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, Kigali Universe yabaye urwibutso rw’akataraboneka mu birori bya “Bwiza Gala Night”, aho umuhanzikazi w’icyamamare Bwiza Emerance yizihije isabukuru ye y’imyaka 26 ndetse n’imyaka ine amaze mu muziki.Iki gitaramo cyari cyuzuyemo ibyishimo, impano, ndetse n’ibyamamare bitandukanye byatambutse ku itapi itukura, byerekana ko uyu muhanzikazi amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki nyarwanda.
Abashyitsi bose bitabiriye iri joro ry’uburanga n’imyambaro y’indashyikirwa, batangiye gutambuka ku itapi itukura yateguwe ku buryo bw’umwihariko imbere y’inyubako ya Kigali Universe.Itapi itukura yagaragayemo ubukana, umucyo, n’icyubahiro, ibintu byakunze gutuma abantu benshi batangira kuganira ku buryo iri joro rizaba rikomeye.muri abo bitabiriye, byari bishimishije kubona abahanzi bazwi cyane mu njyana zitandukanye, barimo Alyn Sano, Niyo Bosco, Jules Sentore, Muyoboke Alex, Rusine Patrick n’umugore we, Micky na AG Promoter, Mariya Yohana, Benimana Ramadhan ‘Bamenya’, Producer Santana Sauce, Igor Mabano, Prince Kiiiz, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Umunyamakuru Adesope, Rumaga, Minisitiri Nduhungirehe, Tonzi, n’abandi.Aba bahanzi bose batashye baherekejwe n’urumuri rw’ibyishimo, basuhuzanya n’abafana ndetse bakanatangaza ko bishimiye umusanzu wa Bwiza mu muziki.
Ntabwo ibirori byari iby’abahanzi gusa, kuko hari n’abanyamideli bazwi muri Kigali bakurikiranye iki gitaramo, barimo Sandrine utegura ibirori bya ‘Beyond The Stade’, Matheo ari nawe wambitse Bwiza, n’abandi bari bambaye imyambaro y’akarusho, bakirwa n’abakunzi babo ku itapi itukura.Abashoramari n’abacuruzi bazwi mu Rwanda nabo bitabiriye ibi birori, berekana ko umuziki wa Bwiza uri kugera no mu ruhando rw’ubucuruzi n’iterambere.
Bwiza ubwe yagiye atambuka ku itapi itukura yambaye ikanzu nziza itatseho udushya tw’amabara y’umukara, yerekana ko umuziki we utari umwuga gusa, ahubwo ko ari umuyoboro w’iterambere n’imbaraga.Yakiriwe n’amajwi y’abafana bamushimye, ndetse n’akanyamuneza kagaragazwa n’ababyeyi be bari bamushyigikiye byimazeyo.
Abitabiriye ibi birori batahanye akanyamuneza ndetse ubona ko bishimye ku rwego ruri hejuru.


