Ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin yageraga ku rubyiniro abenshi biganjemo igitsinagore bahagurutse bamwakirana urugwiro n’amarangamutima menshi kuburyo hari nabasutse amarira kubera urukundo bakunda uyu muhanzi The Ben,mbere yo kuririmba iyi aheruka gushyira hanze, yahamagaye abasore n’inkumi bumva batewe ishema n’imibiri yabo, baza kuyiririmba no kuyibyinana na we ku, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ni we wabanje ku rubyiniro. Uyu muhanzi yabanjirijwe n’itorero ribyina gakondo, ndetse n’amashusho amugaragaza ari gukina Basketball yateguzaga abakunzi be ko agiye kwinjira ku rubyiniro.
The Ben asoje kuririmba ‘Habibi’, yahise aririmba indirimbo yise “Best Friend” yakoranye na Bwiza. Ajya kuyiririmba yahise afata guitar acuranga ari no kuririmba. Yageze aho agiye kuririmba indirimbo yise “Ngufite ku Mutima” yakoranye na Bushali, yegera ingoma atangira kuzicuranga anaririmba.
Yakurikijeho indirimbo yise “Plenty” aheruka kwitirira album yamuritse ku wa 1 Mutarama 2025. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat yayiririmbye ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi benshi.Yahise akurikizaho iyo yise “Ndi uw’i Kigali”. Iyi yayiririmye yifashishije MC Tino wamufashaga gususurutsa abantu ndetse ababyinnyi be bari kuzamura amabendera y’ibihugu bitandukanye byitabiriye ‘Giants of Africa Festival’.
The Ben yahise akurikizaho indirimbo yise “Thank You” yakoranye na Tom Close mu 2018. Yahise akurikizaho “Ntacyadutanya” yakoranye na Princess Priscilla yagiye hanze mu 2016, yishimirwa na benshi bakunda indirimbo zikora ku maragamutima. Indi ndirimbo yashimishije benshi ni iyo yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania yise “Why”,Yakurikijeho indirimbo yise “I Am In Love” iri mu ze zakunzwe mu myaka yashize. Uyu muhanzi yaririmbye kandi indirimbo yise “Forever” yaririmbiye umugore we Uwicyeza Pamella. Ari kuyiririmba MC Tino wamufashaga yasabye abantu gucana amatara bakaririmbana na we, yakurikijeho indirimbo yise “Folomiana” yakoranye na Kevin Kade ndetse na Chriss Eazy, ayiririmba ari kumwe n’ababyinnyi bari bambaye amakanzu y’amabara atandukanye b’abakobwa gusa.
Indi ndirimbo ye yahagurukije abantu ni iyo yise “Sikosa” yahuriyemo na Kevin Kade na Element yaririmbye abakobwa bari kumwe ku rubyiniro basanzweho n’abasore babyinanye,nibwo bamwe mu bakobwa bibizungerezi basutse amarira bwa kabiri bazamura ibiganza bamwereka urukundo rudasanzwe, ibi subwambere bibaye subwakabiri bamwereka amarangamutima ko bamukunda byimazeyo.
Uyu muhanzi wamaze ku rubyiniro igihe cy’iminota 20, yishimiwe by’ikirenga. The Ben yaririmbye mu buryo budasanzwe cyane ko ari bwo bwa mbere mu Rwanda umuhanzi agiye ku rubyiniro akagerageza gucuranga ibicurangisho byinshi ndetse akanitabaza ababyinnyi batari bake.
Umunyamakuru Scovia yari mu bitabiriye iki gitaramo yaje gushigikira inshuti ye The Ben ndetse yanyuzwe nuko uyu muhanzi yitwaye ku rubyiniro.

