Nyuma yo kugenzura hotel Chateau le marara iherereye ku Kibuye byagaragaye ko iyi hotel ikora muburyo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko guhera kuruyu wa 22 Nyakanga ihagarika ibikorwa byayo byo kwakira abayigana,gukora nyuma yiyi taliki bizafatwa nkagasuzuguro.
Muminsi ishize nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bibazaga niba ibivugwa kuriyi hotel bijyanye na serivisi mbi zirimo nisuku nke niba byaba ari ukuri bitewe nuko abarimo Miss Naomi nabagenzi be batishimiye serivisi bahawe,abenshi babifata nko guharabika iyi hotel ndetse byavugwaga ko kuyisebya ari amayeri yo kugira ngo batishyura amafaranga yari asigaye.
Nyuma yizo mvururu urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwinjiye muri icyi kibazo ngo harebwe ko nta byaha birimo, ndetse nyuma yaho hari abagiyeyo barimo umukunnyi wa filime Bahavu baza bavuga ko bakiriwe neza.
RDB iributsa abakora ibikorwa byakira abakerarugendo kubikora babanje gushaka ibyemezo bibenerera gukora ibyo bikorwa.
Yakomeje itangaza ko itazihanganira abakora ibyo bikorwa badafite ibyemezo


iyi nkuru yizewe 97%