Tumwe mu dushya twaranze igitaramo cya Iwacu muzika cyabereye i Nyagatare

Kuruyu wa 19 nyakanga 2025 mu karere ka Nyagatare habereye igitaramo cya iwacu muzika,nigitaramo kitabiwe n’ibihumbi byinshi byiganjemo urubyiruko rutuye hirya no hino muturere two mu ntara Y’uburasirazuba.

Abanyarwenya barimo Kanyombya,Burikantu na Buringuni bari mukoze udushya twanyuze abafana babo cyane cyane cyane mumihanda bagenda berekeza aho igitaramo kirimo kubera,banyuzagamo,ubwo bageraga muri aka karere bakiwe bikomeye nabafana babo cyane cyane abagore nabakobwa bahawe impano zirimo ubunyobwa inkoko,amata nibindi,murwego rwo kubereka ko bababkunda ndetse bababafana.

Hari abahanzi bari bataramiye bwambere muri aka karere ka Nyagatare harimo Kivumbi,Aruel Ways,Nwl Ngabo aba bahanzi bishimiwe bikomeye n’abakunzi babo, ndetse nabo bishimiye kuba bataramiye bwambere muri aka karere.

Nel Ngabo ati;ntunguwe nuko nsanze indirimbo zanjye bazizi ubu ngiye gukora cyane ntazabatenguha ndetse nibintu bidasanzwe ndetse binshimishije kuaba ntaramanye nabakunzi banjye b’iNyagatare.

Ariel Ways ati; Byari ibintu byiza nannjye nanyuzwe n’urukondo abafana banyeretse ku nshuro ya mbere ntaramiye muri aka karere nibintu byo kwishimira namwe murabibona,kandi iki ni igihe cyo guhura nabantu bawe ukamenya uko bafata ibintu byawe niba babikunda cyangwa babinenga.

Kivumbi king ati;ntabwo nashoboraga kubitekereza ko naririmbira abantu banjye bo muri aka karere ariko ubu byabaye nshimiye abantu bose mwaje kunshigikira.

Ibi bitaramo bya iwacu muzika biri kubera mubice bimwe na bimwe byo mu Rwanda byatewew inkunga na Inyange,Primus,MTN,Intare, na BE ONE GIN ari nayo mutera nkunga mukuru,bikazakomereza i Ngoma kuri 26 nyakanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *