Ukuri kuri moto za spiro

Nakoze urugendo na Moto ya Spiro hamwe na motari Emmanuel antekerereza imikorere ya moto za spiro

Umunsi wanjye watangiye mu buryo butangaje. Nari muri Nyabugogo, ntegereje gutangira urugendo rwanjye rujya Inyamirambo , kandi nari kumwe na motari Emmanuel, umaze umwaka umwe atwara moto ya Spiro.

Ku buryo bw’ako kanya, nifuje kubasangiza inkuru yange na motari Emmanuel.

Mu gihe twari mu nzira, Emmanuel yatangiye kuntekerereza uko moto za Spiro zitandukanye n’izindi moto zisanzwe. Yansobanuriye ko imihini yazo ikomeye cyane, kandi iyo moto igonze ikintu mu buryo butunguranye, amapine adashobora kwihina nk’uko bigenda ku zindi moto zisanzwe. Natekereje nti: “Ibi biratanga icyizere kuri motari n’umugenzi igihe habaye inkomyi mu muhanda muburyo butunguranye .”

Emanuel yakomeje avuga ko imihini ikora igihe kirekire iyo moto iruhuka neza , kandi ko kwita ku mikorere yayo ari ingenzi ku mutekano wacu.

Tuganira ku muriro, yansobanuriye ko hari ibinyoma bivugwa ku muriro w’izi moto, aho benshi bavuga ko ari mwinshi. Yasekaga avuga ko ari ikinyoma gishingiye ku bumenyi buke cyangwa ko bamwe baba bigizankana. Yansobanuriye ko moto za Spiro zishobora guhabwa command n’umutwazi , kandi igihe umuriro ugeze ku rugero wemeje , moto igomba kongera igatangira aho guhita wihuta cyangwa kurenza urugero.

“Ati ubu mfashe 55, none tuwugezeho urabona ko yongeye igatangira aho kuba waharenga,” araseka, maze nanjye ndaseka, ariko numva neza akamaro ko gukoresha umuriro neza.

Nkomeza kubona uburyo Emmanuel yitonda kuriferi n’uburyo balance ya moto ari ingenzi. Yambwiye ko iyo umugenzi yicaye inyuma cyangwa umumotari akigira imbere, moto ishobora kubura uburinganire, kandi ibi bishobora gutera impanuka zikomeye. Yatanze urugero rw’uko kudateganya neza uburyo wicara kuri moto mumuhanda bishobora guteza ibyago, kandi byagaragaje neza ko akantu gato gashobora kugira ingaruka zikomeye.

Mu gihe twakomeje urugendo, numvise neza ko kwitonda, kugenzura imihini, feri, umuriro n’amapine mbere yo gutangira urugendo, ndetse no kwitondera balance hagati y’umumotari n’umugenzi ari ingenzi cyane ku mutekano wa motari n’umugenzi.

Emmanuel yibukije ko kubaha moto no kumenya imikorere yayo bituma urugendo ruba rwizewe kandi rwiza, kandi ko kwiga ibi byose bituma impanuka n’ibibazo bishingiye ku bumenyi buke bigabanuka.

Ibibazo nibisubizo

Q&A: Ibyo Twabajije Emanuel

Q: Ni iki gitandukanya moto za Spiro n’izindi moto zisanzwe?

A: “Imihini yacu ikomeye cyane kurusha izindi moto Ibi bituma amapine adahita yihina, kandi moto ikora igihe kirekire Ibi bituma urugendo ruhora rwizewe nubwo haba ibintu bitunguranye.”

Q: Ese umuriro wa moto ni mwinshi koko?

A: “Oya, ni ibinyoma. Umuriro ukoreshwa neza ukurikije amabwiriza y’umumotari, kandi moto igomba kongera igatangira aho guhita wihuta cyangwa kurenza urugero.”

Q: Feri na balance ni ikihe cy’ingenzi ku mutekano?

A: “Feri ni ingenzi cyane; kudakoresha feri neza bishobora guteza impanuka. Balance nayo ni ingenzi kuko umugenzi yicaye nabi ashobora gutuma moto ibura uburinganire, bikaba byatera impanuka.”

Q: Ni izihe nyigisho z’ingenzi motari n’abagenzi bakwiye kwitaho?

A: “Kugenzura imihini, feri, umuriro n’amapine mbere yo gutangira urugendo, kwitondera balance, no kumenya imikorere ya moto kugira ngo impanuka n’ibibazo bikomoka ku bumenyi buke bigabanuke.”

Q:Ese ko abantu benshi bavuga ko moto za spiro zica abantu ?

A:Mubyukuri abantu bakwiye kwirinda kugendera mukigare kubera ko impanuka muburyo busanzwe ntawazibuza kuba Kandi Ntabwo ari spiro gusa nahandi ziraba ariko twese dufatanyije twazikumira motari nkakina izamu ryange neza abagenzi nabo bagakina uruhare rwabo neza maze police yacu ikadusifurira

Q: Ese ko spiro iza yari ihendutse igura ibihumbi 750,000 FRW byaba bituma ubuziranenge bwayo buri hasi kuko zari zihendutse?

A: Oya Kandi Oya Mubyukuri abantu turatangaje iyi igicuruzwa gihenze ntitubyumva nyamara cyanahenduka tuti Ubwo ni fake Kandi uko si ukuri ntekereza ko uruganda intego yarwo ari uguha abanyarwanda moto nziza,nyinshi,zizewe zidahumanya ikirere Kandi zihendutse ikindi zujuje ubuziranenge mpuzamahanga.

Urugendo rwacu rwagaragaje neza ko moto za Spiro zifite ubushobozi bwo gutwara abantu muburyo bwizewe, kandi butekanye, igihe uzi gukoresha neza umuriro, feri, Kuri Emmanuel, kumenya izi ngingo byose byari isomo rikomeye. Nanjye nakomeje urugendo numva ntekanye kandi ntampanuka numva mfitiye ubwoba ko ishobora kuba

Urugendo rwange rwarangiye ngeze Aho ngiye maze Emmanuel muha amafanga 1000 FRW twemeranyije aransezera ndataha

isomo ririmo nuko moto za spiro ari nziza Kandi zizewe abaziharabika niboye ayo gusa Kandi imihini mishya itera amabavu nuwavuga ko harimo utubazo ntiyaba abeshye bityo uruganda rukwiye kongera ubugenzuzi no gushaka ibyiza kurushaho

One thought on “Ukuri kuri moto za spiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *