Bombori Bombori Zirarangiye Hagati ya The Ben na Bruce Melodie Biyemeje Amahoro 2026

Nyuma y’impaka nyinshi no gupingana kwabaye hagati y’abafana babo ndetse n’abahanzi ubwabo, The Ben na Bruce Melodie bafashe icyemezo cyo kubishyiraho iherezo, nubwo byatwaye igihe kirekire.Izi mpaka zatangiye hashize imyaka igera kuri itandatu, ubwo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hatangiraga kwibazwa umuhanzi ukwiye gusimbura Meddy, wari umaze gusezera ku muzika w’isi akerekeza ku muzika wo kuramya no guhimbaza Imana

Icyo gihe, benshi batangiye kuvuga ko Bruce Melodie na The Ben ari bo bari bafite ubushobozi bwo guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.Ibi byahise bigabanya abakunzi babo mu matsinda abiri, aho bamwe bavugaga ko bari Team B (Bruce Melodie), mu gihe abandi na bo bavugaga ko bari Team B (The Ben). Izi mpaka zaturukaga cyane ku bakunzi babo, ariko uko igihe cyagendaga gihita, n’abo bahanzi ubwabo batangira kuzivugaho mu buryo butandukanye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza 2025, mu masaha y’igicamunsi, nibwo ibyari byaravuzwe nk’ibihuha byashyizweho iherezo, nyuma y’uko hatangajwe ku mugaragaro igitaramo gikomeye kizahuriza hamwe abahanzi The Ben na Bruce Melodie, cyari gitegerejwe na benshi. Icyo gihe hanashyizwe hanze amakuru ajyanye n’aho kizabera ndetse n’uburyo abakunzi babo bazacyinjiramo

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyiswe “The Nu-Year Groove”, The Ben agiye gukora ku nshuro ya kabiri, yamaze kujya hanze aho itike ihenze igura 100.000 Frw.Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, kikaba cyatewe inkunga n’ibigo bitandukanye birimo Airtel Rwanda, Tecno, Engen, Centrika, ndetse n’ikinyobwa Mützig

Ibiciro by’amatike byashyizwe mu byiciro bitandukanye aho Upper Zone igura 10.000 Frw Lower Zone ni 20.000 Frw,Ground Floor ni 25.000 Frw,Premium Zone ni 30.000 Frw,CIP Zone ni 50.000 Frw,naho Corporate Zone ikaba igura 100.000 Frw

Abifuza kugura amatike bashobora kuyabona banyuze ku rubuga www.ticget.rw, cyangwa bagakoresha telefoni bakanda *513*01*4#.Byitezwe ko nyuma y’iki gitaramo, The Ben azifatanya na Bruce Melodie mu bitaramo bizenguruka igihugu ateganya gukora mu mwaka wa 2026

Kugeza ubu, The Ben ari mu myiteguro y’iki gitaramo yatangiye gutegurwa kuva mu mwaka wa 2024. Umwaka ushize, iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye biganjemo abo mu Rwanda, ndetse na Otile Brown wari waturutse muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *