AL HILAL YANDIKIYE CAF ISABA GUHINDURA IKIBUGA CY’IMIKINO YA CHAMPIONS LEAGUE

Ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudan iri mu bihe bikomeye nyuma y’uko itanze ubusabe bushya ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) isaba ko imikino yayo ya CAF Champions League yakwakirirwa muri Libya, aho gukomeza gukoresha Stade Amahoro i Kigali.

Amakuru aturuka mu nzego zayo za siporo yemeza ko iki cyemezo gishingiye ku giciro cyo gukoresha Stade Amahoro kuko bivugwa ko gihanitse cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’iyi kipe iri mu bibazo by’ubukungu n’umutekano mubi mu gihugu cyayo. Al Hilal yahise ifata icyemezo cyo kwandikira CAF isaba kwimurirwa imikino muri Libya, igihugu kimaze igihe cyakira amakipe adafite ibibuga byemewe.

Kugeza ubu, CAF ntiratangaza igisubizo ku busabe bwa Al Hilal, ariko biravugwa ko irimo kubusuzuma ishingiye ku mutekano, ibikorwaremezo n’ahandi hantu hagenwe ku makipe atakwakira imikino mu bihugu byayo.

Ikipe ya Al Hilal ifite imikino ibiri ikomeye cyane mu matsinda:

  • Al Hilal vs Mamelodi Sundowns – tariki ya 23 Mutarama 2026
  • Al Hilal vs FC Lupopo – tariki ya 13 Gashyantare 2026

Impinduka z’ahazakinirwa iyi mikino ziramutse zemejwe, byagira ingaruka ku igenamigambi ry’amakipe yose muri iri tsinda, kuko byasaba guhindura ingendo n’imyiteguro ya tekinike.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bikomeje kwerekana uko ibibazo by’ubukungu n’umutekano bimaze imyaka bigaragara muri Sudan bigora amakipe yayo gukina amarushanwa mpuzamahanga. Mu gihe Al Hilal ikiri mu gihirahiro, abafana bayo n’abakunzi ba CAF Champions League bakomeje gutegereza igisubizo cy’ingenzi giturutse i Cairo.

Ni urugendo rukomeye kuri Al Hilal, kandi urugendo rw’imikino rwayo ruri mu maboko ya CAF mu minsi mike iri imbere. twakibaza tuti ese ibi byari bikwiye ko sitade yahenda kugeza aho abavandimwe twakiriye bakirukanwa nibiciro kandi igikorwa remezo gihari?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *