Ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, ahagana mu ma saa (2:30 PM z’amasaha y’i Rwanda), umuhanzi w’inararibonye mu kwandika,kuririmba Gucuranga GITARI no kuramya Imana, Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco, yageze ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo aje gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukamisha Irene
Uyu muhanzi w’imyaka iri hagati ya 24 na 25 nk’uko bigaragara kuri Wikipedia, yageze ku murenge ari mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep, bitangaza benshi bari bahari. Yari kumwe n’umukunzi we ariko wanze kwigaragaza cyane mu itangazamakuru mu bihe byashize.Umuhango wo Gusezerana mu Mategeko
Gusezerana kwabereye mu cyumba cy’irangamimerere cy’Umurenge wa Kinyinya ku wa 10 Ukuboza 2025, uyu mugango watangiye Ahagana saa 3:30 zamanwa ugatangizwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya HAVUGUZIGA Charles Ndetse n’Umwanditsi w’Irangamimerere Aho Niyo Bosco na Mukamisha Irene

basezeranye ivangamutungo rusange, nkuko ari bumwe mubuteganwa n’amategeko y’u Rwanda.Byari ibirori byitabiriwe n’abanyamuziki, inshuti n’umuryango wa Niyo Bosco ndetse n’abarimo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, wageze ahabereye umuhango mbere y’abandi mu rwego rwo gushyigikira uyu muhanzi
Uko Urukundo Rwabo Rwagiye Ruzamuka– Ku wa 17 Nzeri 2025, Niyo Bosco yambitse impeta Mukamisha Irene amusaba ko yamubera umugore, maze undi amwemerera atazuyaje.– Ku wa 9 Nzeri 2025, ubwo Irene yizihizaga isabukuru y’amavuko, Niyo Bosco yamwifurije isabukuru idasanzwe, yuzuza imitoma ndetse birushaho kugaragaza urukundo rwinjiye mu ruhame
Benshi batangiye gukurikirana iby’ubukwe bw’aba bombi ari nako ibyishimo byiyongera mu bakunzi ba Niyo Bosco.Icyo Itegeko Riteganya ku Ishyingirwa mu Rwanda Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda (2003, rigakomeza kuvugururwa) mu ngingo ya 7 riteganya ko ishyingirwa ryemewe ari iry’umugabo umwe n’umugore umwe, rikorerwa mu butegetsi bwa Leta.Mu mategeko y’u Rwanda:Abashyingirwa babikora ku bushake bwabo
Umuhango ubera mu ruhame, hari abahamya.Gukora ishyingirwa bisaba kuba bagejeje ku myaka 21, keretse hari impamvu zidasanzwe zemererwa n’umuyobozi w’akarere.Abafitanye isano itaziguye (nk’umuvandimwe w’amaraso) ntibemerewe gushyingirwa.Gusezerana bibanzirizwa no gufata irembo Umwana agomba kwandikwa mu gitabo cy’irangamimerere bitarenze iminsi 30 avutse
Ubukwe Buri mu Kwezi Gutaha Niyo Bosco na Mukamisha Irene biteganyijwe ko bazakora ubukwe bwa gikirisitu ku wa 16 Mutarama 2026, mu birori byitezweho guhuza abantu benshi bo mu muziki no mu bakunzi babo

