General Võ Nguyên Giáp, izina rikomeye mu mateka ya Vietnam, ni umwe mu basirikare bake ku isi bashoboye guhindura amateka y’intambara ku isi yose. Uyu mugabo wamenyekanye nk’“umutekinisiye akaba numuhanga w’intambara”, yatsinze ibihangange bibiri by’isi; Abafaransa n’Abanyamerika ,atari ku bw’imbunda gusa, ahubwo ku bw’ubwenge, ubwitange gupanga n’ubushishozi.
Giap yayoboye ingabo za Vietnam mu ntambara yo kubohora igihugu cyari cyarigaruriwe n’Abafaransa, ahagarika ubukoloni mu 1954 mu rugamba rwa Dien Bien Phu, urugamba rwatangaje isi yose. Abafaransa, bari bazwi nk’ingabo z’intarumikwa zidakorwaho arabahangamura abakubita inshuro arabavudukana, bahatsindiwe nabi ku buryo bitigeze bibaho mu mateka yabo.
Nyuma yaho, Giap yongera kugaragaza ubuhanga bwe mu rugamba rw’Amerika. Nubwo Amerika yazanye ibikoresho bigezweho n’ingabo zifite ubuhanga bukomeye, yatsinzwe n’umuco w’ubutwari n’ubwenge bwa Giap, wahinduye intambara mu bushishozi aho yari azi ko kwihangana no kwiyemeza biruta ibitwaro ibi nabyo byatumye abanyamerika aba shwishwiburiza abarahira aho nyirakuru yinikaga .
Uyu mujenerali yasigiye isi isomo rikomeye kuburyo bose bamwigiraho ko intsinzi itaboneka mu mbaraga gusa bimwe bakunze kuvuga mururimi rw’ikinyarwanda ngo Imbaraga si ibirayi, agaragaza ko insinzi ahubwo ibarizwa mu guharanira ukuri no kumenya icyo urwanira. Abagoreka amateka bavuga ko Vietnam yatsinzwe, nyamara ibendera rya Vietnam riracyatambaye hejuru — ikimenyetso cy’intsinzi y’ukuri ku kinyoma.
Võ Nguyên Giáp asigaye yibukwa nk’umusirikare utarwanishije imbunda gusa, ahubwo watsinze mu bitekerezo — uwo nicyo bitaga “The Art of War.”


