Umugabo witwa Bazima innocent yakubise nyirabukwe amuziza ko amwambuye amafranga ibihumbi 138.000 frw,bikavugwa ko ayo mafaramga arayo yakoreye atwika amakara ya nyirabukwe witwa Kabanyana Sifora.
Kabanyana Sifora yahaye akazi uwitwa Bazima ko gutwika amakara hanyuma aza kugenda amuha macye macye ariko akazi kaza guhagarara kumpamvu za Bazima,hanyuma Uyu Bazima aza kwishyuza ayo amaze gukorera uyu mucecuru amubwira ko atamwishyura adasoje akazi yahawe.
kuwa 08/07/2025 nibwo uyu Bazima yasanze nyirabukwe murugo rwe arimo kunywa urwagwa amwishyuje kubera uyu mucecuru yari yagasomye amusubiza nabi ko nta deni amurimo ndetse amwibutsa ko atari n’umukwe we kuko nta nkwano ze azi.
Ati; ujye kundega aho ushaka nzitaba njye ntadeni nkurimo kandi nturi mu mubare wabakwe mfite kuko ntankwano wigeze umpa.
Uyu mugabo Bazima yahise arakara maze afata Nyirabukwe aramubwira aramukanga arinako amwishyuza,icyakora abari aho bakavuga ko atigeze amukubita ahubwo yamukanze yamukora kwitama kugira ngo atamuruma bakabona iryinyo rye riraguye.
Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro umurenge wa Mushonyi akagari ka Magaba
Ntibisanzwe mu muco wa kinyarwanda aho umugabo yakubita nyirabukwe icyakora batongana ariko ntibagera aho barwana.
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mucecuru iyo yasinze yiyenza kuburyo ushobora gusanga ari amayeri yakoresheje kugira ngo amwambure amafrnga yari yakoreye.
Twagerageje guhamagara uyu mucecuru Kabanyana ngo agire icyo atangariza Mavete.com ariko ntiyigeze yitaba ahubwo ageze aho telephone ayikura ku murongo.


iyi nkuru yizewe 74%