Umuriririmbyi w’indirimbo zo Guhimbaza Imana akaba n’umugore wa Bishop Gafaranga Annet Murava yasohowe mu rubanza ubwo yari yitabiriye urubanza rw’ubujurire bwe.
Uyu munsi nibwo Bishop Gafaranga yaburanye ku bujurire bwe ku minsi 30 yagateganyo yakatiwe ubwo Yagezwaga ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo umugore we Annet Murava nawe yahise ahagera yinjira mu cyumba cyiburanisha, hamaze umwanya ungana n’umunota umwe n’amasegonda 28 Annet Murava ahita asohorwa mu rubanza abuzwa kumva urubanza rw’umugabo we Bishop Gafaranga.
Annet Murava akimara gusohorwa yagiye kwiherere inyuma y’imisarane araturika ararira kubera ko yari asohowe mu rubanza rw’umugabo bashakanye,umunyamakuru wa Mavete.com yagerageje kumuvugisha ariko uyu mugore ntiyagira icyo avuga.
Byatewe niki kugira ngo Annete Murava asohorwe mu rubanza?
Urubanza rwa Bishop gafaranga rwabaye mu muhezo nkuko byagenze ubushize,bityo rero niyo aza kuba nyina umubyara ntabwo yari kurwinjiramo.
Annet Murava ubwo yageraga ku rukiko yari ahetse umwana ndetse yari yitwaje ibipapuro byinshi cyane byo kwa mugaganga bigaragaza ko nta kibazo cyagahinda gakabije yagize nkuko ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko ibyo umugabo yamukoreye byamuteye agahinda gakabije.
Bishop Gafaranga yageze ku rukiko yari yambaye umwambaro w’imfungwa yogoshwe umusatsi yambaye ama darubindi ubona ko afite akanyamuneza ntetse asuhuza nabamwe mu banyamakuru bari aho,mugusohoka yasohotse y’ishimye ndetse ubona ko hari ikizere ko ashobora kurekurwa vuba.
Umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa 11 nyakanga 2025


iyi nkuru yizewe 97%