Col Désiré Migambi yibukije urubyiruko agaciro ko gukunda igihugu mu gitaramo GEN Z Comedy Show

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, i Camp Kigali habereye igitaramo GEN Z Comedy Show, aho urubyiruko rwari rwitabiriye rwasangijwe ubutumwa bwubaka igihugu n’Umuyobozi ushinzwe imikoranire hagati y’ingabo n’abasivili mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF), Col Désiré Migambi Mungamba.

Mu kiganiro cyatambukanye ubutumwa bwimbitse, Col Migambi yagarutse ku gaciro k’urukundo rw’igihugu ndetse n’uko ari inkingi ikomeye y’iterambere n’umutekano by’u Rwanda. Yabwiye urubyiruko ko gukunda igihugu bitagaragarira mu magambo, ahubwo mu bikorwa bifasha kurinda ibyagezweho no gushyigikira indangagaciro z’Abanyarwanda.

Yabibukije ko n’urubyiruko rwabaye ishingiro ry’urugamba rwo kubohora igihugu, aho ingabo za Rwanda Patriotic Army (RPA) zaranzwe n’ubwitange n’ubumwe byatumye u Rwanda rubohoka. Yagize ati: “Abari bato icyo gihe bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu. Ubutwari bwabo bugomba kuba isomo rikomeye ku rubyiruko rw’ubu.”

Col Migambi yakomeje asaba urubyiruko gukura isomo ku byaranze abaharaniye igihugu, rukarangwa n’ubushishozi, ubupfura n’umurava mu bikorwa byarwo bya buri munsi. Yibukije ko kubaka igihugu bisaba kwirinda imyitwarire ishobora guhembera ingengabitekerezo iganisha ku gusenya aho kubaka.

Ubutumwa bwe bwakiriwe neza n’abitabiriye igitaramo, benshi bavuga ko ari isomo rikomeye ribibutsa inshingano bafite nk’abasimbura b’abubatsi b’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *