Ihererekanyabubasha kuri Minisitiri mushya

Umuhango wabaye ku wa 25 Nyakanga 2025, witabirwa n’abaminisitiri batandukanye barimo uw’Imari n’Igenamigambi, uw’Ibikorwaremezo, uw’Ubutabera na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano zo kumufasha kugeza ku Banyarwanda gahunda n’ibyiza yabemereye cyane cyane mu gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere.

Ati “Mu Banyarwanda barenga miliyoni 14 kugira ngo ampitemo ni umugisha ntabona uko nsobanura. Ni ibintu bitangaje nkwiye gukora uko nshoboye kose atazigera atekereza impamvu yanshyizeho. Mfite ubushake kugira ngo mufashe kugera ku byo yemereye Igihugu.

Yashimiye na Dr Ngirente wari umaze imyaka hafi umunani muri izi nshingano ku ruhare rwe mu gutekereza Igihugu, agaragaza ko na we azagerageza guteza imbere abaturage uko azashobora.

Ati “Bizangora kugera ikirenge mu cyawe kuko urakomeye cyane, wakoze ibintu biremereye cyane, ariko nzagerageza Imana izabimfashemo, inkweto usize kugira ngo nzegeremo ikirenge, ngomba gukora cyane. Nditeguye kandi nizeye ko nzabigeraho.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko kuba mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ari amahirwe akomeye, icyakora agaragaza ko biba bisaba gukora cyane no kurusha abandi, bakabazwa inshingano no kurusha abandi bose bayoboye.

Ati “Iyo tubwira abantu ngo bakore neza tugomba gukora neza kubarusha, iyo tubaza abandi inshingano tugomba kuzibazwa kurushaho. Izo nshingano dufite zigomba kudutera imbaraga tukamenya ko ibyo dukoze tugomba kubikora neza kurusha abandi. Tugatanga urugero rwiza, bakavuga bati abo mu IBiro bya Minisitiri w’Intebe bari kutubaza ibi ariko na bo babikora neza kurusha.”

Yagarutse ku ijambo rya Perezida Kagame agaragaza ko buri wese akwiriye gutekereza ku Rwanda mbere y’ibindi, kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere ryifuzwa.

Ati “Dukeneye gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza ateza imbere Abanyarwanda. Icyateza imbere u Rwanda bwa mbere ni cyo nzitaho. Ikitazabateza imbere ntabwo tuzacyitaho. Nta mwanya wo guta dukomba gukora cyane.

Dr. Nsengiyumva ko ibyo byose azabigeraho afashijwe n’abakozi bagenzi be, abasaba kujya mu ngamba vuba, kugira ngo bahindure ubuzima bw’Abaturage, politiki zose zihari zitange umusaruro, ufasha mu guteza imbere abaturage by’igihe kirekire.

Yasabye abayobozi bazakorana agaragaza ko niba bashaka guteza imbere u Rwanda bagomba gutekereza cyane, bagahindura imyumvire, u Rwanda rukaza imbere y’ibindi byose.

Ati “Icyo nzakora ni ugutekereza u Rwanda mbere, ibindi byose bizaze nyuma. Abayobozi bose, abaminisitiri n’abandi […] tugomba kwihuta, nta mwanya wo gutakaza, tugomba gukora.”

Dr. Ngirente wasimbuwe mu nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, yashimiye Umukuru w’Igihugu wamuhaye inshingano mu myaka umunani ishize,ko yaboneyemo umugisha mugihe yari kuriyi ntebe y’ubuyobozi.

Ati “Yampaye inshingano nzifashwamo namwe muri hano. Iyo mutahaba ntabwo twari kubigeraho. Zari inshingano nakoze mfatanyije namwe, kuko ntiyari njye gusa, hari n’inzego zitandukanye nka za misiteri n’ibindi bigo.”

Yagaragaje ko Minisitiri w’Intebe n’abo bafatanya baba bagomba guhuza ibikorwa mu nzego zose, kugira u Rwanda rugere ku majyambere rwifuza,Dr. Ngirente wahaye inshingano Dr. Nsengiyumva, agaragaza ko mu byo yahaye mugenzi we umusimbuye ari NST2 kugira ngo u Rwanda rutere imbere.

Ati “Hari gahunda Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage mu myaka itanu iri imbere. Ni ryo hererekanyabubasha duhaye Minisitiri w’Intebe kugira ngo ayikomerezeho kugira ngo dufashe Umukuru w’Igihugu kugera ku ntego. Abanyarwanda twese dusabwa gukorera igihugu cyacu,Yashimiye abayobozi batandukanye bakoranye, barimo na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Ines Mpambara n’abandi agaragaza ko umunsi ku wundi yamuhoraga hafi, bibukiranya inshingano bafite zo guteza imbere Abanyarwanda.

Ati “Yanteraga imbaraga, yakoze akazi keza cyane ku buryo buri munsi nabonaga ubutumwa bwe. Umusanzu wanjye nzakomeza kuwutanga, dukore inshingano zacu igihugu cyacu kiradutegereje. Mureke tugere kuri NST2, nanjye nzaba mpari nk’umuturage, tubigereho, tubishyire mu mibare ihuye mbese bibe bibarika kuko ibitabarika biragorana kubivuga,Ku wa 23 Nyakanga 2025 ni bwo Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.

Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n’amezi 10,Minisitiri Dr Nsengiyumva ni uwa karindwi kuva mu 1994, nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre-Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre-Damien Habumuremyi, Anastase Murekezi na Dr. Édouard Ngirente asimbuye wari wari kuri izi nshingano kuva mu 2017,Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kuva muri Werurwe 2008 kugeza mu Ugushyingo 2008.

Mbere yaho yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, kuva muri Kamena 2005 kugeza muri Werurwe 2008.

Yakoze mu zindi nshingano yinshi mu mahanga cyane cyane mu Bwongereza aho yakoze mu nzego za Leta y’iki gihugu n’imiryango mpuzamahanga ihakorera.Yaraminuje cyane kuko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester kuva mu 2011 kugeza mu 2015.

Ni umuhanga mu by’ubukungu kuko ubwo yari mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ayo masomo yari mu cyiciro cy’abagize amanota ya mbere (First-Class),Icyo gihe yigaga muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya ndetse anagira ayo manota ya mbere ubwo yari asoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi. Yigaga muri Catholic University of Eastern Africa yo muri Kenya,Dr. Ngirente yabaye Minisitiri w’Intebe ku wa 30 Kanama 2017 kugeza ku wa 23 Nyakanga 2025.Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi,Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *