30% Byabafite Virusi itera SIDA bashobora kubaho imyaka irenga 50

MINISANTE yagaragaje ko umuhati n’imbaraga byashyizwe mu guhangana no kwita kubafite Virusi itera SIDA byatanze umusaruro hano mu Rwanda,kuko abayifite barihejuru y’imyaka 50 barenga 30% byanduye SIDA ubariye hamwe.

MINISANTE yabigaragje mu nama ya 13 y’umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya SIDA uzwi nka IAS iyi nama iri kubera i Kigali,iyi nama izamara iminsi itanu izagaruka ku kurwanya iyi ndwara harebwa icyakorwa ngo iyi ndwara ikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina irandurwe burundu.

SIDA yagaragaye mu Rwanda mu 1983 itangira gukwirakwira cyane mu 1986 abantu batangira kuyandura no kuyikwirakwiza ndetse abantu benshi irabahitana,kuva ubwo kugeza uyu munsi uri gusoma iyi nkuru u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo rugabanye ubu bwandu bureke gukwirakwira kandi nanubu ruracyakomeje,mu gihe SIDA itarabonerwa umuti cyangwa urukingo.

Imibare igaragaza ko buri mwaka abarenga 3000 bandura Virusi itera SIDA,hanyumaabagera ku 2500 irabahitana,icyakora minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga urushinge rutuma utabasha kwandura Virusi itera SIDA uru rushinge rwahawe abafite ibyago byo kwandura vuba byihuse nk’abakora umwuga w’uburaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *