Umunyarwenya Burikantu yatawe muri yombi akurikiranweho gufungirana abakobwa munzu abamo.Amazina ye bwite yitwa Mwitende Abdoulkarim usanzwe akorana na mugenzi we Buringuni mu myidagaduro cyane cyane urwenya.
Kuwa 20 nyakanga 2025 uyu musore yatawe muri yombi na RIB akurikiranweho gufungirana abakobwa 2 munzu kubushake, aba bakobwa bari bagiye kumureba ngo abafashe kugira ngo batangire bakore ibiganiro bajya bacisha kuri youtube nuko asaba umwe ko yamusanga mu cyumba bakaganira nuko arabyanga nibwo kugira umujinya Agafunga inzu ye akababwira ko babanza kumwishyura ibyo yabakije ndetse namatike yabishyuriye batega moto.
Ibi byabereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya akagali ka Murama umudugudu wa Binunga ari naho uyu musore Burikantu aba hamwe na mugenzi we Buringuni,
Aba bakobwa bavuze ko amafaranga yabasabaga kumusubiza batari bayafite bamuhaye ayo bari bafite macye nuko arayanga arigendera nuko biyambaza POLICE, umuvugizi w;urwego rw’ubugenzacyaha RIB yatangaje ko aya makuri ariyo ndetse iperereza rigikomeje kuri uyu musore.


iyi nkuri yizewe 99%
Ntakundi nyine imana imwurohereze